Abalewi 2:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu2 ayishyikirize abaherezabitambo ari bo bene Aroni. Kuri iyo fu ivanze n’amavuta, umuherezabitambo azayoreho incuro y’urushyi by’umuhango, abitwikire ku rutambiro. Iryo ni ituro ry’ibiribwa rikongotse burundu, kandi rifite impumuro yurura Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Yera2 Ayizanire bene Aroni abatambyi, kuri iyo fu y'ingezi n'ayo mavuta akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose, umutambyi abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso rw'iryo turo, bibe ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D2 Azarizanire abatambyi bene Aroni. Umwe muri bo akureho wa mubavu wose, afate n'urushyi rwa ya fu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ni ituro ritwikwa, impumuro yaryo igashimisha Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana2 Azarizanire abatambyi bene Aroni. Umwe muri bo akureho wa mubavu wose, afate n'urushyi rwa ya fu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ni ituro ritwikwa, impumuro yaryo igashimisha Uhoraho. Faic an caibideil |
Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso . . . y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa . . . ikigirwamana ! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo.
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.