Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 2:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ituro ryose uzazana, uzariminjireho umunyu. Ntuzibagirwe na rimwe gushyira ku ituro ryawe, umunyu w’Isezerano ry’Imana yawe. Buri turo ryawe ryose, uzajye uritura ririmo umunyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Ituro ry'ifu ryose ujye urishyiramo umunyu, ntukemere ko ituro ry'ifu utura ribura umunyu, ari wo kimenyetso cy'isezerano ry'Imana yawe. Amaturo yawe yose n'ibitambo byawe byose ujye ubitambana n'umunyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Ituro ryose ry'ibinyampeke mutura mujye murishyiramo umunyu, ntimukibagirwe kuwushyiramo kuko ushushanya Isezerano Imana yanyu yagiranye namwe. Amaturo yose y'ibinyampeke mujye muyaturana umunyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Ituro ryose ry'ibinyampeke mutura mujye murishyiramo umunyu, ntimukibagirwe kuwushyiramo kuko ushushanya Isezerano Imana yanyu yagiranye namwe. Amaturo yose y'ibinyampeke mujye muyaturana umunyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 2:13
8 Iomraidhean Croise  

Ntimuzi se ko Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye Dawudi kuzahora iteka ku ngoma ya Israheli, we n’abana be, akagirana na bo isezerano ridakuka?


muzagarukirize ku matalenta ijana ya feza, intonga ijana z’ingano, intango ijana za divayi, ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu uzaba ukenewe wose.


Uzabikoremo umubavu utwikwa, uvanze ku buryo bw’abahanga; uzongeremo umunyu, maze byose bihinduke umubavu usukuye kandi mutagatifu.


Uzabiture Uhoraho, n’abaherezabitambobabiminjagireho umunyu maze babiture Uhoraho ho igitambo gitwikwa.


Amaturo yose agabanyijwe ku bintu bitagatifu, Abayisraheli bakayatura Uhoraho, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndayabahaye ku buryo budasubirwaho. Iryo ribe Isezerano rikoreshejwe umunyu, kandi ridakuka mu maso y’Uhoraho, kuri wowe no ku bazagukomokaho.»


Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu.


Amagambo muvuze ahore arangwa n’ineza, amere nk’asize umunyu; uwo muvuganye wese mumenye kumusubiza uko bikwiye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan