Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 18:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Muzite ku mategeko yanjye kandi mufate imico yanjye. Umuntu uzubahiriza ibyo, ni we uzagira ubuzima. Ndi Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko yanjye, kuko ari byo bibeshaho ubikurikiza. Ndi Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko yanjye, kuko ari byo bibeshaho ubikurikiza. Ndi Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 18:5
19 Iomraidhean Croise  

Warabihanangirije ngo bagarukire Amategeko yawe, naho bo barushaho kwishongora, basuzugura amategeko yawe, amabwiriza yawe bayarengaho, kandi ari yo aronkera ubuzima abayakurikiza. Bateruye intugu baba rubebe, bagushingana ijosi, banga kumvira.


Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho.


yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.»


Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.


Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranyije Dawudi.


agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.


mbaha amategeko yanjye kandi mbamenyesha amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho.


Nyamara aho mu butayu, Abayisraheli baranga bambera ibirara, ntibakurikiza amategeko yanjye, birengagiza amabwiriza yanjye kandi ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho; bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbarimburire aho mu butayu.


Nyamara n'abana babo bambereye ibirara, ntibakora ibihuje n'amategeko yanjye, ntibakurikiza amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho, bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho aho mu butayu.


Ntihazagire n’umwe muri mwe wegera uwo bafitanye isano kugira ngo baryamane. Ndi Uhoraho.


Jyewe, Uhoraho, nta bwo nahindutse; ahubwo ni mwebwe, bene Yakobo, muhora muhinduka!


Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.»


Yezu aramubwira ati «Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo.»


Koko rero Musa yanditse ko ubutungane buturuka ku mategeko, kandi ko umuntu uzayubahiriza, azabeshwaho na yo.


nuko jyewe ndapfa, nsanga itegeko rinkururira urupfu kandi ubundi ryaragenewe gutanga ubuzima.


Amategeko kandi ntahuje.» n’ukwemera yo avuga ngo «umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho


mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.»


Wowe hamwe n’abazagukomokaho, Uhoraho Imana yawe azakugenya umutima, kugira ngo ubashe gukunda Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, maze ubone kugira ubugingo.


None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan