Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 17:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 “Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 17:8
16 Iomraidhean Croise  

Aho ni ho Dawudi yubakiye Uhoraho urutambiro, kandi ahaturira ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Nuko Uhoraho abona kugirira neza igihugu, n’icyorezo kijya kure ya Israheli.


Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nibanywa amaraso, nzabarakarira maze mbace mu muryango wabo.


ntabijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo abiture Uhoraho, ayo maraso aba yamennye aramuhama. Umuntu nk’uwo azacibwe mu muryango we.


Ibyo bizarinda Abayisraheli kongera kubahiriza za ruhaya zirya zibuyera mu butayu, no kuzitura ibitambo bikojeje isoni. Kuva mu gisekuru kugera mu kindi, ibyo bizababera itegeko ridakuka.


ntakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro kugira ngo akimurikire Uhoraho, uwo muntu nyine azacibwe mu muryango we.


Niba ari umwana w’intama ashaka gutangaho ituro, azawuzanire Uhoraho,


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Abayisraheli kandi baza kumva bavuga ngo «Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bubatse urutambiro mu gihugu cya Kanahani, ku ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu ruhande rwacu.»


Bagera kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, mu gihugu cya Gilihadi, maze barababwira bati


«Nimwumve uko ikoraniro ryose ry’Uhoraho rivuga: Ubwo buhemu ni ubw’iki mugirira Imana ya Israheli, mukaba uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho, mwiyubakira urutambiro kandi mukanamwigomekaho?


Hanyuma wubakire Uhoraho, Imana yawe, urutambiro rutunganye ku kanunga k’uriya musozi; ufate cya kimasa ugitureho igitambo gitwikwa hejuru y’inkwi za cya giti cyeguriwe ibigirwamana uri bube watemye.»


Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.»


Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’


Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan