Abalewi 17:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 ntabijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo abiture Uhoraho, ayo maraso aba yamennye aramuhama. Umuntu nk’uwo azacibwe mu muryango we. Faic an caibideilBibiliya Yera4 ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 atari mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ari iyo gutura Uhoraho imbere y'Ihema rye, azaryozwa amaraso y'itungo acibwe mu bwoko bwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 atari mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ari iyo gutura Uhoraho imbere y'Ihema rye, azaryozwa amaraso y'itungo acibwe mu bwoko bwe. Faic an caibideil |
Kugira ngo bature igitambo, bica ikimasa, ariko kandi bakica n’umuntu! Basogota umwana w’intama, bagahotora n’imbwa! Bahereza ituro, rikaba ari amaraso . . . y’ingurube! Bagira urwibutso rw’ububani, nyamara bakosa . . . ikigirwamana ! Koko rero, abo bantu bihimbiye inzira zabo bwite, bishimira kuguma mu mahano yabo.
Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose.