Abalewi 16:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 Azambare ikanzu ntagatifu ikoze muri hariri, amakabutura ya hariri, akenyere umukandara wa hariri, kandi n’umutwe we awuzingurizeho igitambaro cya hariri. Kuko iyo myambaro ari mitagatifu, azayambare amaze kwiyuhagira umubiri wose. Faic an caibideilBibiliya Yera4 “Yambare ya kanzu y'igitare yejejwe na ya kabutura y'igitare, akenyeze wa mushumi w'igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy'igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n'ikabutura, n'umukandara n'ingofero. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n'ikabutura, n'umukandara n'ingofero. Faic an caibideil |
Hanyuma nbona abantu batandatu, batambuka baturutse mu irembo ryo hejuru ryerekera mu majyaruguru, buri muntu yitwaje intwaro yo kwica. Hagati yabo hari umuntu wambaye umwenda w'ihariri, akagira no ku mukandara we igikoresho cyo kwandikisha, cyari kigenewe umwanditsi. Nuko barinjira, maze bahagarara imbere y'urutambiro rw'umuringa.