Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 16:34 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

34 Iryo ni itegeko ridakuka ryerekeye umuhango ugamije guhanagura ibyaha byose by’Abayisraheli. Uwo muhango nyine, ukorwa rimwe mu mwaka.» Abayisraheli bubahirije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

34 Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y'ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.” Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

34 Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza yo guhongerera ibyaha byose by'Abisiraheli buri mwaka. Aroni akurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

34 Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza yo guhongerera ibyaha byose by'Abisiraheli buri mwaka. Aroni akurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 16:34
14 Iomraidhean Croise  

Hahore iteka itara ryaka mu ihema ry’ibonaniro. Aroni n’abahungu be bazaryiteho ku buryo rimurika kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo imbere y’Uhoraho. Ni itegeko ridakuka mu Bayisraheli, uko ibihe bigenda bisimburana.


Byongeye, Aroni azakorere umuhango wo guhongerera ibyaha, ku mahembe y’urutambiro rimwe mu mwaka. Azajye arusukura akoresheje amaraso y’igitambo gihongerera ibyaha, rimwe mu mwaka, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Urwo rutambiro ruzabera Uhoraho ahantu hatagatifu rwose.»


Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha.


Uhoraho nyine abwira Musa, ati «Umenyeshe umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira mu Ngoro yanjye igihe ashakiye cyose, ngo arenge umubambiko uteganye n’urwicurizo ruri hejuru y’ubushyinguro bw’Isezerano. Ibyo bizamurinda gupfa igihe nzigaragariza mu gicu hejuru y’urwicurizo.


Uhoraho abwira Musa, ati


Ntimuzagire umurimo unaniza mukora, kuko ari umunsi mukuru w’imbabazi, ukaba ari na wo mukorerwaho umuhango ubahanaguraho ibyaha imbere y’Uhoraho Imana yanyu.


Ntimuzagire umurimo mukora, kandi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.


Ibyo rero Musa amaze kubibwira Abayisraheli, uwari watutse izina ry’Uhoraho bamusohoye mu ngando, maze bamwicisha amabuye. Abayisraheli bubahiriza batyo ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.


Iryo ni itegeko ridakuka kuri mwebwe, kuva mu gisekuru kugera mu kindi, aho muzaba mutuye hose. Icyitwa ikinure cyose, hamwe n’icyitwa amaraso cyose, ntimuzabirye.»


Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu. Muzasibe kurya, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.


Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza.


Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo.


Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye.


Mu cyumba cya kabiri ho, umuherezabitambo mukuru ahinjira gusa rimwe mu mwaka, kandi yitwaje amaraso yo guhongerera ibyaha by’ubujiji bwe bwite, kimwe n’iby’imbaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan