Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 16:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Azakoza urutoki rwe mu maraso ya cya kimasa, maze aminjagire urwicurizo mu ruhande rw’iburengerazuba; hanyuma ahagarare imbere y’urwicurizo, aruminjagire incuro ndwi akoresheje urutoki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y'ihongerero mu ruhande rw'iburasirazuba, kandi n'imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Akoze urutoki mu maraso ya cya kimasa, ayatere ku gipfundikizo ku ruhande rumwegereye, hanyuma yongere ayatere imbere y'Isanduku incuro ndwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Akoze urutoki mu maraso ya cya kimasa, ayatere ku gipfundikizo ku ruhande rumwegereye, hanyuma yongere ayatere imbere y'Isanduku incuro ndwi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 16:14
14 Iomraidhean Croise  

Akoza urutoki muri ayo maraso, maze akaminjagira urutambiro incuro ndwi. Bityo azaba arukijije ubwandure bwose bw’Abayisraheli, rube rusukuwe.


Uwo muherezabitambo azakoze urutoki mu maraso yageruye maze imbere y’Uhoraho ayamishe incuro ndwi ku ruhande rugaragara rw’umubambiko.


Amaze kumisha ayo mavuta incuro ndwi ku rutambiro, arayarusiga, rwo n’ibikoresho byarwo, igikarabiro hamwe n’igishyigikizo cyacyo. Ubwo kwari ukugira ngo abitagatifuze.


Umuherezabitambo Eleyazari azakoza urutoki mu maraso ya ya nka, maze ayaminjagire incuro ndwi yerekeza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu.


Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha.


mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli.


Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe,


Hanyuma kandi ayo maraso ayuhagiza Ihema n’ibikoresho byose by’imihango mitagatifu.


Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye.


Mu cyumba cya kabiri ho, umuherezabitambo mukuru ahinjira gusa rimwe mu mwaka, kandi yitwaje amaraso yo guhongerera ibyaha by’ubujiji bwe bwite, kimwe n’iby’imbaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan