Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 15:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Ku munsi wa munani azende intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, abijyane imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, abihe umutambyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 15:14
11 Iomraidhean Croise  

Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma.


Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.


«Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»


Ku munsi wa munani azashyira umuherezabitambo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.


Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo»,


Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza.


Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan