Abalewi 13:52 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu52 Uwo mwambaro, waba udoze mu mwenda, waba uboshye mu bwoya bw’intama, muri hariri se cyangwa ukoze mu ruhu, bazawutwika. Icyo kintu kigomba gutwikwa kuko ibibembe biba byakigezemo. Faic an caibideilBibiliya Yera52 Atwike uwo mwenda cyangwa ubudodo butambitse cyangwa ubuhagaritse, bw'ubwoya bw'intama cyangwa bw'igitare, cyangwa ikintu cyose cyaremwe mu ruhu cyafashwe n'uwo muze kuko uzaba ari ibibembe bikirya, nigitwikwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D52 Umutambyi ajye agitwika kuko urwo ruhumbu rudashobora kukivamo. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana52 Umutambyi ajye agitwika kuko urwo ruhumbu rudashobora kukivamo. Faic an caibideil |
Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo arongera agasuzuma icyo kirabagwe kiri ku mwambaro udoze mu mwenda, ku mupira uboshye cyangwa ku kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose. Nasanga rero ibyo bibara byariyongereye, ubwo bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe bihari. Icyo kintu biriho na cyo kiba cyanduye.