Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 13:51 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

51 Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo arongera agasuzuma icyo kirabagwe kiri ku mwambaro udoze mu mwenda, ku mupira uboshye cyangwa ku kintu gikoze mu ruhu icyo ari cyo cyose. Nasanga rero ibyo bibara byariyongereye, ubwo bizaba ari ibirabagwe by’ibibembe bihari. Icyo kintu biriho na cyo kiba cyanduye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

51 Ku wa karindwi azasuzume uwo muze, niba uzaba ukwiriye mu mwenda, mu budodo butambitse cyangwa mu buhagaritse, cyangwa mu ruhu rukoreshwa umurimo wose, uwo muze uzabe ari ibibembe bikirya kizaba gihumanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

51 Iminsi irindwi nishira agasanga uruhumbu rwarakwiriye kuri icyo kintu, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kukivamo, icyo kintu kizaba gihumanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

51 Iminsi irindwi nishira agasanga uruhumbu rwarakwiriye kuri icyo kintu, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kukivamo, icyo kintu kizaba gihumanye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 13:51
5 Iomraidhean Croise  

Ari ku mwambaro udoze mu mwenda, ari ku mupira uboshye mu bwoya bw’intama cyangwa muri hariri, ari ku mpu cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose kizikozemo,


Umuherezabitambo namara gusuzuma icyo kintu cyanduye, azagifungirana ahantu mu gihe cy’iminsi irindwi.


Uwo mwambaro, waba udoze mu mwenda, waba uboshye mu bwoya bw’intama, muri hariri se cyangwa ukoze mu ruhu, bazawutwika. Icyo kintu kigomba gutwikwa kuko ibibembe biba byakigezemo.


Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azagaruka maze yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara bishaka gukwira ku nkuta z’inzu,


Icyo gihe umuherezabitambo azagenda yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara byariyongereye, bizaba ari ibibembe byasabitse iyo nzu. Izaba yaranduye;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan