Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 13:30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

30 umuherezabitambo azabasuzume. Icyo gisebe nikiba gisa n’icyacengeye mu mubiri, ubwoya bwaho bukaba butatanye kandi bwarahindutse ikigina, umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye. Ibyo biba ari ibihushi, ni ukuvuga ibibembe byo mu mutwe cyangwa ku kananwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

30 umutambyi awusuzume, niba abona ko ugeze munsi y'uruhu hakabamo ubwoya bw'umuhondo bunyunyutse umutambyi avuge ko ahumanye, uwo muze uzaba ari ibikoko ari byo bibembe byo ku mutwe cyangwa ku kananwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

30 umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga uburwayi buri imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahindutse umuhondo kandi igapfuka, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye, azaba arwaye ibihushi. Ni indwara y'uruhu yanduza ifata ku mutwe cyangwa ku kananwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

30 umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga uburwayi buri imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahindutse umuhondo kandi igapfuka, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye, azaba arwaye ibihushi. Ni indwara y'uruhu yanduza ifata ku mutwe cyangwa ku kananwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 13:30
5 Iomraidhean Croise  

Umugabo cyangwa umugore nibafatwa n’igisebe ku mutwe cyangwa ku kananwa,


Ariko nanone, nasuzuma ibyo bihushi agasanga bidacengera mu mubiri, n’ubwo nta bwoya bw’umukara buzaba buhari, umuherezabitambo azahe uwo murwayi akato mu gihe cy’iminsi irindwi.


Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azasuzuma iyo ndwara. Iyo asanze ubwoya butarahindutse ikigina, ibihushi na byo ntibibe byarasatiriye undi mubiri cyangwa ngo bicengere imbere mu nyama,


Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose zo mu bwoko bw’ibibembe; ari urushimba,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan