Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 13:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Niba ku mubiri w’umuntu harigeze ikibyimba ariko kigakira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 “Niba umuntu afite ku mubiri inkovu y'aho igishyute cyakize,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Niba umuntu yararwaye igisebe kigakira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Niba umuntu yararwaye igisebe kigakira,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 13:18
9 Iomraidhean Croise  

Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’imitini.» Barawuzana bawushyira ku bibyimba by’umwami, maze umwami arakira.


Sekibi asiga aho Uhoraho, aragenda, maze aterereza Yobu ibibembe, bimuhindura inyama kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe.


Hanyuma aravuga ati «Niwumva neza ibyo Uhoraho Imana yawe akubwira, ugakora ibitunganye mu maso ye, ugatega amatwi amategeko ye kandi ugakurikiza amateka ye yose, nta bwo nzaguteza icyago na kimwe mu byo nateje Abanyamisiri; kuko ari jye Uhoraho ugukiza.»


Uraza guhinduka urwavumba rutwarwe n’umuyaga hejuru y’igihugu cyose cya Misiri, utere abantu n’amatungo gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri, mu gihugu cyose cya Misiri.»


Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’umutini, muwushyire ku bibyimba by’umwami azakira.»


maze akisuzumisha. Kuko rero aharwaye hazaba habaye umweru, umuherezabitambo atangaza ko iyo ndwara itanduza. Umurwayi na we aba asukuwe.


nyuma mu nkovu hakavukamo uruheri rwererana cyangwa hakazaho ibara ry’umweru uvanze n’ikigina,


umuherezabitambo azamusuzume. Nasanga ubwoya bwarahindutse umweru kandi igisebe na cyo gicengera mu mubiri, bizaba ari ibibembe bishaka gusesa mu bushye. Izaba ari indwara yo mu bwoko bw’ibibembe; umuherezabitambo azatangaze ko uwo muntu yanduye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan