Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 12:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 «Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 12:8
14 Iomraidhean Croise  

Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma.


Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.


Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati


Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite,


azongeraho inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri, imwe ibe iy’igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa.


Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina.


Ku munsi wa munani, afata inuma ebyiri, akazishyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Inyama zose ziriho ibinure azazitwikire ku rutambiro nk’uko yagenjeje za zindi z’igitambo cy’ubuhoro. Umuherezabitambo namara gukorera ku mutware umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze, ubwo ni ho azaba akibabariwe.


Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.


Niba umuntu afite amikoro make, akaba adashobora kubona rimwe mu matungo magufi, nashaka gutura igitambo cy’impongano y’icyaha, azazanire Uhoraho intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe izaturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa.


Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana. Nuko yirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro y'Imana; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma.


Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan