Abalewi 12:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu8 «Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.» Faic an caibideilBibiliya Yera8 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana8 Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe. Faic an caibideil |
Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite,
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.