Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 12:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 “Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n'icyana cy'inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 12:6
15 Iomraidhean Croise  

Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.»


«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamara iminsi irindwi ari mu miziro, nk’uko bigenda iyo ari mu muhango w’abakobwa.


Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa.


Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.


azongeraho inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri, imwe ibe iy’igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa.


Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Ku munsi wa munani, afata inuma ebyiri, akazishyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.


Ku munsi wa munani azashyira umuherezabitambo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri.


Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani,


Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan