Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Dore mu nyamaswa ziba mu mazi, izo muzashobora kurya: inyamaswa yose iba mu mazi, haba mu nyanja cyangwa mu mugezi, niba ifite amababa yogesha n’isharankima, mushobora kuyirya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: ibyo mu mazi, mu nyanja no mu nzuzi no mu migezi bigira amababa n'ibikoko, abe ari byo mujya murya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 “Mu biba mu mazi ari mu migezi cyangwa mu biyaga cyangwa mu nyanja, mushobora kurya amafi yose afite amababa n'isharankima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 “Mu biba mu mazi ari mu migezi cyangwa mu biyaga cyangwa mu nyanja, mushobora kurya amafi yose afite amababa n'isharankima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:9
7 Iomraidhean Croise  

Cyakora, inyamaswa zose, zitagira amababa zogesha n’isharankima, ari udusimba two mu mazi, ari n’ibindi biba mu nyanja cyangwa mu migezi, byose murabizira.


Izo nyamaswa zose, muzira inyama zazo no gukora ku ntumbi zazo, kuko zabanduza.


Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.


Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.


Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan