Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

44 Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy'uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:44
34 Iomraidhean Croise  

Nimusingize Uhoraho, Imana yacu, nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye, kuko ari Nyir’ubutagatifu!


Nimurate Uhoraho, Imana yacu, maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu, kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu.


«Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»


Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo.


ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.»


«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:


Muzambere abantu b’intungane! Ntimuzarye itungo ryatanyaguriwe n’igikoko mu gasozi; muzarijugunyire imbwa.


Nimuyoboka Uhoraho Imana yanyu, ubwo azaha umugisha umugati wawe n’amazi yawe, kandi nzakurinda indwara.


Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.


kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe, nkaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli, Umukiza wawe. Natanze Misiri ho incungu yawe, Kushi na Seba ho ingurane yawe,


Ni jye, Uhoraho Imana yawe, usimbagiza inyanja, imivumba ikoroma, izina ryanjye rikaba: Uhoraho, Umugaba w’ingabo.


Nuko Musa abwira Aroni, ati «Uhoraho yari yabivuze ukuri: ’Ubutungane bwanjye bugaragarira mu banyegera, kandi ngomba guherwa ikuzo imbere y’umuryango wose.’» Aroni araceceka, arumirwa.


Ntimuzihumanye maze ngo mwiyanduze kubera utwo dusimba twikurura hasi.


«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ibyakorwaga mu gihugu cya Misiri mwatuyemo, ntimuzabyigane.


kandi numara gusarura imbuto z’imizabibu yawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigayemo, ahubwo mujye muzirekera abakene n’abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.


«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane.


Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu.


Ntimuzayoboke ibigirwamana cyangwa ngo mucure amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.


Muzabe abanjye, mube intungane nk’uko jyewe Uhoraho ndi intungane. Nabahisemo mu yandi mahanga yose kugira ngo mube abanjye.


Nimwitagatifuze rero maze mube intungane, kuko jyewe Uhoraho, ari jye Mana yanyu.


Umuherezabitambo ni we utura Imana yawe igitambo cy’ibiribwa, ugomba kumenya rero ko ari intungane. Na we kandi azakubere intungane kuko jyewe Uhoraho ndi intungane, kandi ni jye ubatagatifuza.


Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?


Bityo muzatekereza kubahiriza amategeko yanjye, maze mutunganire Imana yanyu.


Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.


Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe.


Koko rero, Imana ntiyaduhamagariye kwandavura, ahubwo yaduhamagariye kuba intungane.


Yozuwe abwira rubanda ati «Nta bwo muzashobora gukorera Uhoraho kandi ari Imana y’Intungane, n’Imana ifuha itazihanganira ubwigomeke bwanyu n’ibyaha byanyu.


Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza,


Umugiranabi nakomeze agire nabi, n’uwanduye akomeze abe mu bwandure, ariko n’intungane nikomeze ikore neza, umutagatifu akomeze yitagatifuze.


Nta we uhwanyije ubutungane n’Uhoraho, nta wundi wundi uretse wowe, nta rutare rwagereranywa n’Imana yacu.


Abantu b’i Betishemeshi baravuga bati «Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uhoraho, Imana Nyir’ubutagatifu?» Barongera bati «Mbese ubundi yadusiga akajya he?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan