Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:40 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

40 Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

40 Uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye abe ahumanye ageze nimugoroba, kandi n'uteruye intumbi yacyo amese imyenda ye, abe ahumanye ageze nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

40 Haramutse hari uriye ku nyama zaryo ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye iyo ntumbi na we ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

40 Haramutse hari uriye ku nyama zaryo ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye iyo ntumbi na we ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:40
25 Iomraidhean Croise  

Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi!


Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose.


Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.»


Abaherezabitambo ntibazarya inyama z’itungo na rimwe ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’irindi, ryaba iriguruka cyangwa se indi nyamaswa iyo ari yo yose.


Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.


Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Igihe cyose iyo nzu izaba ifunze, uzayinjiramo azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina.


Ibyo bintu uzabikoraho wese, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.


Umuntu uzaba yayoboye ya sekurume y’ihene igenewe Azazeli mu butayu, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando.


Uzabitwika na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando.


Uwakoze kuri ibyo bintu bihumanya rero, aba yanduye kugeza uwo munsi nimugoroba. Azarya ku maturo matagatifu ari uko amaze kwiyuhagira mu mazi.


Ntazarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, kuko byamuviramo kwandura. Ndi Uhoraho.


Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu.


Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, umuntu usukuye azaminjagira amazi ku wahumanijwe; ku munsi wa karindwi, azaba yamuhanaguyeho icyaha cye. Uwahumanye azamesa imyambaro ye, yiyuhagire umubiri wose, nimugoroba azaba asukuye.


Ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Sekibi; ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi.


Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None, mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.


Inyamaswa yose yipfushije, ntimuzayirye: uzayirekere umusuhuke utuye mu mugi wawe, maze ayirye; cyangwa se uzayigurishe ku munyamahanga. Kuko woweho uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.


Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan