Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 11:39 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

39 Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

39 “Kandi inyamaswa yose cyangwa itungo ryose mwemererwa kurya nigipfa, ukoze ku ntumbi yacyo azaba ahumanye ageze nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

39 “Itungo mushobora kurya niryipfusha, ukoze ku ntumbi yaryo aba ahumanye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

39 “Itungo mushobora kurya niryipfusha, ukoze ku ntumbi yaryo aba ahumanye kugeza nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 11:39
18 Iomraidhean Croise  

Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.»


Izo nyamaswa zose rero zirahumanya; uzakora ku ntumbi yazo azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.


Ngutwo utuzira mu dusimba twose. Uzakora ku ntumbi yatwo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Cyakora, iyo mbuto niba yageze mu mazi, maze intumbi y’utwo dukoko ikayigwaho, izaba ishobora kubanduza.


Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba.


Igihe cyose iyo nzu izaba ifunze, uzayinjiramo azaba yanduye kugeza nimugoroba.


Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina.


Uzakora kuri ubwo buriri azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.


Uzakora ku mubiri w’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.


Umuntu uzaba yayoboye ya sekurume y’ihene igenewe Azazeli mu butayu, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abone gusubira mu ngando.


Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe.


Umuntu wo mu nkomoko ya Aroni naba arwaye ibibembe cyangwa aninda igitsina, azirinde kurya ku maturo matagatifu mbere y’uko yisukura. Umuntu wese wahumanye agomba kubigenza atyo, yaba uwandujwe no gukora undi wakoze intumbi, yaba uwatakaje intanga,


Uwakoze kuri ibyo bintu bihumanya rero, aba yanduye kugeza uwo munsi nimugoroba. Azarya ku maturo matagatifu ari uko amaze kwiyuhagira mu mazi.


Ntazarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa, kuko byamuviramo kwandura. Ndi Uhoraho.


Uzakora intumbi iyo ari yo yose, azamara iminsi irindwi yarahumanye.


Uzajya mu mirima, agatsitara ku muntu wishwe n’inkota, ku ntumbi cyangwa ku magufa y’umuntu, cyangwa ku mva, na we azamara iminsi irindwi yarahumanijwe.


Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azamesa imyambaro ye, yiyuhagire cyane umubiri wose n’amazi, maze asubire mu ngando. Ariko ubwo, azagumana uguhumana kwe kugeza ku mugoroba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan