Abalewi 11:32 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu32 Igikoresho cyose intumbi yatwo izagwaho, kizaba cyanduye. Cyaba igikoresho cyo mu giti, umwambaro, uruhu se cyangwa isaho, mbese igikoresho icyo ari cyo cyose, ibyo byose bizogeshwa amazi kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Nyuma y’ibyo, ni ho bizaba bisukuye. Faic an caibideilBibiliya Yera32 Kandi ikintu cyose intumbi yabyo iguyeho kizaba gihumanye, kandi naho cyaba ikintu cyabajwe mu giti, cyangwa umwambaro cyangwa uruhu, cyangwa isaho cyangwa ikindi kintu cyose gikoreshwa umurimo wose gikwiriye gushyirwa mu mazi, kibe gihumanye kigeze nimugoroba, ni bwo kizaba gihumanutse. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D32 Intumbi yako iyo iguye ku gikoresho icyo ari cyo cyose, cyaba icy'igiti cyangwa icy'umwenda cyangwa icy'uruhu, iragihumanya. Mujye mucyoza kiba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kigahumanuka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana32 Intumbi yako iyo iguye ku gikoresho icyo ari cyo cyose, cyaba icy'igiti cyangwa icy'umwenda cyangwa icy'uruhu, iragihumanya. Mujye mucyoza kiba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kigahumanuka. Faic an caibideil |