Abalewi 10:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu6 Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro. Faic an caibideilBibiliya Yera6 Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D6 Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana6 Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro. Faic an caibideil |