Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 10:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Bityo ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho kirabakongeza, bapfira mu maso ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Imbere y'Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y'Uwiteka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko Uhoraho yohereza umuriro urabakongora, bagwa aho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko Uhoraho yohereza umuriro urabakongora, bagwa aho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 10:2
25 Iomraidhean Croise  

Ubwo Uhoraho arakarira Uza, maze Imana imutsinda aho kubera icyo cyaha cye. Apfira aho bugufi y’Ubushyinguro bw’Imana.


aragenda, asanga intumbi irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rwayo. Intare ntiyari yariye iyo ntumbi, kandi nta cyo yari yatwaye indogobe.


Ubwo umuriro w’Imana uramanuka, utwika igitambo, inkwi, amabuye n’umukungugu, kandi ukamya amazi yari mu muferege.


Eliya asubiza wa mutegeka w’umutwe w’abasirikare mirongo itanu, ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Uwo mwanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu yayoboraga.


Ariko Eliya aramusubiza ati «Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru, ugutwikane n’abantu bawe mirongo itanu!» Umuriro w’Imana uva mu ijuru, umutwikana n’umutwe w’abasirikare mirongo itanu.


Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana.


Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.»


Nadabu na Abihu bapfuye bucike mbere ya se; imirimo y’ubuherezabitambo ikorwa na Eleyazari na Itamari.


Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho, ati «Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»


Imana iraje, maze ivuge yeruye! Dore imbere yayo haragurumana umuriro, n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi.


Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye.


Icyocyezo cyarangiye kare gutegurwa, — ndetse kigenewe n’umwami ubwe — cyateguwe ahantu hagari kandi harehare; inkwi nyinshi cyane zo gucanisha umuriro, zarunzwe hamwe ku ruziga. Umwuka w’Uhoraho, umeze nk’ikibatsi cy’umuriro, ni wo uzakongeza icyo cyocyezo.


Nuko baraza babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Musa yari yabitegetse.


Nyuma y’urupfu rw’abahungu babiri ba Aroni bazize gutura Uhoraho ibyotezo bitamukwiriye,


Ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho, gikongeza igitambo gitwika n’ibinure byari ku rutambiro. Imbaga yose ibonye ibyo, itera hejuru, ibyishimo birayisaga, abantu bose ni ko kugwa hasi bubitse umutwe.


abo ngabo rero bari bagize ubugome bwo gusebya icyo gihugu, urupfu rw’impanuka rwabakubitiye mu maso y’Uhoraho.


Nyuma, Uhoraho yohereza ikibatsi cy’umuriro gitwika ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bariho batura imibavu.


Nadabu na Avihu ni bamwe barimbutse kubera ko bari bamurikiye Uhoraho ibyotezo bitamukwiye.


Ako kanya agwa imbere ya Petero, araca. Ba basore ngo binjire basanga amaze gupfa, na we baramujyana bamuhamba iruhande rw’umugabo we.


Ananiya ngo yumve ayo magambo, yitura hasi, araca; maze ababyumvise bose bashya ubwoba.


Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma.


Nyamara, mu bantu b’i Betishemeshi, bene Yekonyahu ntibari bishimye igihe Ubushyinguro bw’Uhoraho buje, maze Uhoraho abicamo abantu mirongo irindwi. Nuko rubanda rwose birabashavuza, kuko Uhoraho yabahannye bikomeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan