Nuko wa muntu arambwira ati «Ibyo byumba biri imbere y’ikibuga, mu majyaruguru no mu majyepfo, ni ibyumba by’Ingoro. Ni ho abaherezabitambo begera Uhoraho bazajya barira ibiribwa bitagatifu rwose, bakahashyingura ibintu bitagatifu rwose n’andi maturo, ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwigorora, kuko ari ahantu hatagatifu.
Aroni n’abahungu bari basigaye ari bo Eleyazari na Itamari, Musa yarababwiye ati «Mujyane ibisigaye ku ituro ry’ifu ryatwikiwe Uhoraho, muyitekemo imigati idasembuye, kandi muyirire iruhande rw’urutambiro, kuko ari ikintu gitagatifu rwose.
Ibisagutse kuri iryo turo, bizabe ibya Aroni n’abahungu be. Ni umugabane mutagatifu rwose, kuko ari ibyasagutse ku maturo y’ibiribwa byakongokeye Uhoraho burundu.