Abalewi 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu4 maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano. Faic an caibideilBibiliya Yera4 Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D4 Azarambike ikiganza ku mutwe w'icyo kimasa, cyakirwe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwakizanye. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana4 Azarambike ikiganza ku mutwe w'icyo kimasa, cyakirwe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwakizanye. Faic an caibideil |
Inyama zose zifite ibinure azazikureho, nk’uko bagenza umwana w’intama utuweho igitambo cy’ubuhoro, maze umuherezabitambo azitwikire ku rutambiro, ziyongere ku gitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Umuherezabitambo namara gukorera ku wakoze icyaha umuhango wo kukimuhanaguraho, ubwo azaba akibabariwe.
Nuko Musa abwira Aroni, ati «Egera urutambiro, uture igitambo cyawe cy’impongano y’ibyaha n’igitambo cyawe gitwikwa, kugira ngo wikorereho ubwawe no ku muryango umuhango ubahanaguraho icyaha. Hanyuma, umurike amaturo y’umuryango kugira ngo uwukorereho umuhango uwuhanaguraho icyaha nk’uko Uhoraho yabitegetse.»