Abalewi 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime; Faic an caibideilBibiliya Yera3 “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Umuntu natamba iryo mu matungo maremare ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga ikimasa kidafite inenge, akizane imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo Uhoraho amwakire neza. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Umuntu natamba iryo mu matungo maremare ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga ikimasa kidafite inenge, akizane imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo Uhoraho amwakire neza. Faic an caibideil |
Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose.
Uretse iyo migati kandi, Uhoraho muzamutura igitambo gitwikwa kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, hamwe n’amasekurume y’intama abiri. Icyo gitambo gitwikwa kizaherekezwa n’ituro hamwe n’igitambo giseswa byategetswe. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho.
«Umuntu nakora ishyano biturutse ku burangare akabigira yima Uhoraho ibyamugenewe, indishyi y’akababaro azazanira Uhoraho igomba kuba ari imfizi y’intama idafite inenge, itoranyiiwe mu matungo magufi, kandi ifite agaciro k’umubare uringaniye w’amasikeli y’ifeza, apimiye kuri sikeli y’Ingoro, maze ayitureho igitambo cy’indishyi y’akababaro.
azazanire umuherezabitambo imfizi y’intama idafite inenge itoranyijwe mu matungo magufi, bikurikije igiciro cyagenwe ku bitambo by’indishyi y’akababaro. Umuherezabitambo namara gukorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze biturutse ku burangare cyangwa ubujiji, ubwo azaba akibabariwe.