Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abalewi 1:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 ngo ashyikirize Abisiraheli amabwiriza akurikira: Umuntu ushaka gutambira Uhoraho itungo, rijye riba iryo mu matungo maremare cyangwa magufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 ngo ashyikirize Abisiraheli amabwiriza akurikira: Umuntu ushaka gutambira Uhoraho itungo, rijye riba iryo mu matungo maremare cyangwa magufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abalewi 1:2
13 Iomraidhean Croise  

Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye.


ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe.


izina rye murihe icyubahiro. Muzane amaturo yanyu, muze imbere ye; mwunamire Uhoraho, mu Ngoro ye ntagatifu!


Uretse ibitambo bya buri munsi, basubijeho n’ibitambo bitwikwa by’imboneko z’ukwezi n’iby’ibihe bitagatifu byose by’Uhoraho, bagatura n’ibitambo bya buri wese, uko abyishakiye.


Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha.


igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura,


azamushyikirize umuherezabitambo, amutangirire ituro ryagenwe: kimwe cya cumi cy’ifu y’ingano yuzuye akebo. Ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayishyiremo umubavu, kuko ari ituro ritewe no gufuha, ituro ryo gushinja icyaha.


ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa;


Naho mwe mukavuga ngo ’Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani», ari byo kuvuga ituro ry’Imana,


Bavandimwe rero, mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima.


Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera;


mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan