Abalewi 1:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu14 Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma. Faic an caibideilBibiliya Yera14 “Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy'inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by'inuma. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D14 Nihagira umuntu utambira Uhoraho ikiguruka ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga intungura cyangwa inuma. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana14 Nihagira umuntu utambira Uhoraho ikiguruka ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga intungura cyangwa inuma. Faic an caibideil |
Niba umuntu adashoboye kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo abitureho igitambo cy’impongano y’icyaha yakoze, ashobora nibura kuzana akebo k’ifu, kakaba igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo fu ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayimeneho umubavu, kuko izaba ari iyo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha.