Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:7
43 Iomraidhean Croise  

Ezira arongera arababwira ati «Nimugende murye inyama z’amatungo y’imishishe, munywe n’inzoga ziryohereye kandi musangire n’abatagize icyo bategura; kuko uyu munsi weguriwe Nyagasani. Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu.»


Ngaho nawe igorore na Nyir’ububasha, mubane mu mahoro, bityo umutekano uzakugarukira;


Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu,


Uhoraho azaha umuryango we kugira amaboko, Uhoraho azaha umuryango we umugisha wuje amahoro.


Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe.


ni bwo ubushishozi buzakurinda, n’ubwenge bukubere ubuhungiro.


Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda.


Aho uzajya hose bizakuyobore, bibe hafi y’uburiri bwawe bikubikire, maze abe ari byo utekereza ukangutse.


Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose.


Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro, kuko amizero yabo ari muri wowe.


Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose.


Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja;


Nyamara abagome ntibateze kugira amahoro, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Namaze guha Baruki mwene Neriya inyandiko z’ubuguzi, ntakambira Uhoraho, ngira nti


Ariko rero, nyuma y’ibyo, nzabazanzamura, mbakize ndetse mbahishurire icyabazanira amahoro n’umutekano.


Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’


akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»


«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»


Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.


Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere: isi narayitsinze.»


Mwebwe rero, batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu.


Imana, Yo soko y’amizero, nibuzuze ihirwe ryose n’amahoro mu kwemera kugira ngo musenderezwe ukwizera ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.


Ubwo rero twagizwe intungane n’ukwemera, dufite amahoro ku Mana, muri Yezu Kristu Umwami wacu.


Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho bigashyira ubugingo n’amahoro.


kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu,


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka,


Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.


Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:


tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu.


Mutashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya.


Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.


Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.


Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese.


Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka,


Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:


Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami,


Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan