Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:6
45 Iomraidhean Croise  

Uhoraho, Mana ya Israheli, wite ku mugaragu wawe ugusenga agutakambira! Wumve induru n’isengesho umugaragu wawe akugezaho uyu munsi.


Bigeze aho umwami Hezekiya n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi baratakamba kandi barangurura amajwi berekeje ijuru.


Abagome nzabatoza inzira yawe, n’abanyabyaha bakugarukire.


Jyeweho, icyanjye ni ugutabaza Imana, kandi koko Uhoraho azandokora.


Mu kanwa ke hasokoka amagambo aryohereye, ariko umutima we ugahora ushoza intambara; amagambo ye aza arusha amavuta koroha, ariko ntibiyabuze kuba inkota zityaye.


Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana; ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye.


Igitambo cy’abagiranabi gitera Uhoraho ishozi, ariko amasengesho y’intabera akamushimisha.


Ibikorwa byawe biragize Uhoraho, maze imigambi yawe izatungane.


Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare, mu bwihisho bw’imanga, reka nirebere mu maso yawe, niyumvire n’akajwi kawe, kuko ijwi ryawe rishimishije n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!»


Namaze guha Baruki mwene Neriya inyandiko z’ubuguzi, ntakambira Uhoraho, ngira nti


Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye, wowe utazi.


Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe,


Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa.


Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.


Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba.


Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi;


Nuko abwira abigishwa be ati «Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga, cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’


Nimureke rero kubunza imitima mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa.


Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa.


Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro?


Mbese wahamagawe uri umucakara? Ibyo ntibiguhangayike; ndetse n’iyo waba wizeye kuzigobotora, ntibikubuze ituze mu bucakara bwawe.


Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana.


N’amasengesho yanyu azabidufashamo, bityo umukiro wacu tuzawukeshe gusabirwa na benshi, maze twese hamwe tuzafatanye gushimira Imana ubwo buntu izatugirira.


Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.


Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose.


Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.


Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.


Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.


Ndasaba rero nkomeje ko mbere ya byose mwakwambaza Imana, mukavuga amasengesho, mugatakamba kandi mugashimira Imana, mubigirira abantu bose.


Naho umupfakazi nyakujya, wa wundi wasigaye wenyine, we yishyira mu maboko y’Imana, akibanda ku byo gusenga no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi.


Nyamara iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga.


Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho.


Ana aramusubiza ati «Shobuja, nta divayi nanyoye, nta n’igisindisha na busa, ahubwo ndi umugore ushenguwe n’ishavu. Gusa, naganyiraga Uhoraho.


Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye.


Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan