Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:5
25 Iomraidhean Croise  

Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro?


Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.


Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo.


Niba hari udakunda Nyagasani, uwo arakaba ikivume. Marana ta! Ngwino, Nyagasani!


Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa ? Kuki mutihanganira ko babahuguza?


Kubera iyo mpamvu, niba ibyo kurya bigusha umuvandimwe wanjye, nzazinukwa inyama burundu, aho kugusha umuvandimwe wanjye.


Urushanwa wese yigomwa byinshi, kandi aba aharanira ikamba rizayoka; naho twebwe iryo duharanira, ntirizashira.


Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha.


muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho, n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse.


ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa.


Ntitukihunze amakoraniro yacu, nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje.


Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze.


Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira.


Nyamara iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga.


Uhamya ibyo ngibyo aravuga ati «Koko, ngiye kuza bidatinze!» Amen, ngwino, Nyagasani Yezu!


Ngaha rero ndaje bidatinze! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan