Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:15
12 Iomraidhean Croise  

Elisha aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira!» Nahamani akomeza kumwinginga, ariko undi aranga.


Gehazi, umugaragu wa Elisha umuntu w’Imana, aribwira ati «Databuja yagiriye ubuntu uriya Nahamani w’Umwaramu yanga kwakira amaturo amuhaye. Ndahiye Uhoraho, ndirutse mushyikire, maze agire icyo anyihera.»


Pawulo na Silasi bamaze kuva mu buroko bajya kwa Lidiya, babonana n’abavandimwe. Bamaze kubakomeza umutima, baragenda.


Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere,


Bamwe babikorana urukundo, kuko bazi neza ko mbereyeho kurengera Inkuru Nziza.


kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan