Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:11
13 Iomraidhean Croise  

Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro,


Nuko Musa yemera kuguma kwa Rehuweli; Rehuweli amushyingira umukobwa we Sipora.


Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.»


Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara;


Turashavuzwa, nyamara duhora twishimye. Turi abakene, nyamara dukungahaza benshi. Batugize abinazi, kandi ari twe dutunze byose!


Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe.


Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza.


Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,


Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan