Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:5
16 Iomraidhean Croise  

Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu.


Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe.


Kuko bankuye mu gihugu cy’Abahebureyi. N’aha ndi, nta cyaha nakoze kugira ngo bamfungire mu buroko.»


Twari kumwe n’umusore w’Umuhebureyi, akaba umugaragu w’umutware w’abarinzi. Tumutekerereza inzozi zacu, arazisobanura; agenda asobanurira buri muntu inzozi ze.


Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi, nkaba nemera Uhoraho, Imana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka.»


Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se.


Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa.


Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya.


Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.


Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.»


Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi.


Reka mbaze rero: mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo? Oya ntibikabe! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini.


Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo!


Abafilisiti bumvise urwo rwamo, baravuga bati «Urwo rwamo rurenga ruturutse mu ngando y’Abahebureyi ni urw’iki?» Hanyuma baza kumenya ko Ubushyinguro bw’Uhoraho bwageze mu ngando.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan