Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:14
20 Iomraidhean Croise  

Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo.


Koko rero igihe Imana imaze gutanga no gutora, ntiyisubiraho.


Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire.


Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho.


Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.


Ntihakagire kandi ababavutsa amahoro bakurikiza utugenzo tudafite akamaro, bagasenga abamalayika, bakirata ko babonekewe, bakurikije ibitekerezo byabo by’amanjwe.


tubashishikaza, tubatera inkunga, kandi tubingingira gutunganira Imana Yo ibahamagarira ingoma yayo n’ikuzo ryayo.


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


Nuko rero, bavandimwe mwatagatifujwe mukaba musangiye ubutorwe bw’ijuru, nimuhugukire Uwo twohererejweho Umuherezagitambo Mukuru ari na We ukwemera kwacu gushingiyeho.


Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana,


Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite.


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan