Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:12
44 Iomraidhean Croise  

kandi umunyakuri akomeza inzira ye, maze uw’umwere arushaho gukaza umurego.


Icyampa ngo inzira zanjye zihame, kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!


Uhoraho azankorera byose! Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo, ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!


Igenewe umuririmbisha. Ni umuvugo w’abahungu ba Kore.


kuko utahwemye kuntabara, nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.


Uhoraho, Mugaba w’ingabo, mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!


ubucamanza buzakurikiza ubutabera, ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.


Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu;


Nimunyumve, mwe abaharanira ubutabera, mwe mushakashaka Uhoraho. Nimwitegereze urutare mwabajwemo, mutekereze inganzo mwacukuwemo.


Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.»


Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.


Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.


ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu.


Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira!


Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi.


Ntimuzi se ko abasiganwa ku kibuga cy’imikino biruka bose ariko igihembo kikegukana umwe? Ngaho rero nimwiruke namwe kugira ngo mwese mugitsindire.


Duhora twishimye iyo twe ducogoye ariko mwe mukaba mukomeye. Impamvu y’amasengesho yacu ni uko mwatera imbere.


Ncuti nkunda, ubwo twashyikirijwe ayo masezerano nitwivaneho ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima; twirundurire ubutungane, mu gitinyiro cy’Imana.


Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose.


Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge.


Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu,


Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:


Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe.


Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.


Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,


Mumenye ntihakagire uwitura undi inabi, ahubwo muharanire iteka kugirirana ineza, ndetse muyigirire bose.


Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri.


Agomba kuba azwiho ibikorwa byiza: nko kuba yarareze abana be neza, agacumbikira abagenzi, akoza ibirenge by’abatagatifujwe, agatabara imbabare, mbese agashishikarira ibikorwa byose by’ubugiraneza.


Bityo, bazaba bizigamiye ubwabo ubukungu nyabwo mu gihe kizaza, bazakesha kuronka ubugingo nyakuri.


Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana.


mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro,


Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen!


kuko kenshi twese duteshuka mu magambo. Niba umuntu adateshutswe mu magambo, uwo nguwo aba ari umuntu nyawe, ushobora no gutegeka umubiri we wose.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan