Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:10
34 Iomraidhean Croise  

Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.»


Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.»


Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu.


Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.


Abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi.


Nk’uko byanditswe ngo «Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa.»


Ni Yo koko yatwaruye mu nzara z’urupfu, kandi izahora irutwaruramo. Twizeye rwose ko nta na rimwe izigera idutererana.


Nk’uko twahawe gusangira na Kristu imibabaro ye yose, ni na ko yadusenderejeho ihumure rishyitse muri We.


Ni koko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke ze, ariko ubu ni muzima bishingiye ku bubasha bw’Imana. Natwe kandi muri We turi abanyantege nke, ariko nk’uko muzabyibonera, tuzabana na We ku bw’ububasha bw’Imana buzabagaragarizwa.


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Ahasigaye, ntihakagire undushya, dore ngendana mu mubiri wanjye inguma za Yezu.


kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.


Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,


Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya.


Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose.


Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana;


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Nyamara ndatekereza ko igihe nkiri hano ku isi ngomba kubakangurisha inyigisho zanjye,


Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye.


Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We.


kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan