Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:2
28 Iomraidhean Croise  

Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye, mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»


Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo ibyishimo binsabye.


Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.


Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe.


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Intumwa zikomeza gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda, kandi bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni.


Muhuze imitima; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi. «Ntimukishime ubwenge bwanyu.»


Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi.


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye.


Si ukuza kwe gusa, ahubwo no kumva ukuntu mwamwakiriye, akanadutekerereza iby’urukumbuzi mumfitiye, amarira yanyu, n’ukuntu mundwanirira ishyaka, ibyo byose byatumye nishima kurushaho.


buri gihe mbasabira mwese nishimye,


kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa.


Mu by’ukuri nta wundi mfite duhuje umutima, wakwita ku byanyu koko:


Ndasaba Evodiya kandi ndinginga Sintike ngo bashyire hamwe muri Nyagasani.


N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka.


Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri.


Iyo nibutse amarira yawe, nifuza cyane kukubona, kugira ngo nezerwe.


Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu!


Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse.


Nta cyanshimishije kuruta ibindi nko kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan