Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:13
39 Iomraidhean Croise  

Niyiyegereze imitima yacu kugira ngo tugendere mu nzira ze zose, kandi twubahirize amateka n’amategeko ye, n’imico yategetse abasokuruza bacu.


Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.


Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya, nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka:


Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu.


(Hanyuma, jyewe Ezira ndangurura ijwi, ndavuga nti) «Nihasingizwe Uhoraho, Imana y’abasokuruza bacu, yo yashyize mu mutima w’umwami icyubahiro kingana gitya cy’Ingoro y’Uhoraho!


Umwami arambaza ati «Icyo ushaka se ni iki?» Ako kanya nambaza Imana Nyir’ijuru,


Ibyo ni byo Imana ihora ikora, kabiri gatatu, igirira muntu,


Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!»


Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe, aho kohoka ku maronko.


Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi, ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi, mfatanyije n’abantu b’abagome; sinzasogongere na busa ku byo bakunda.


Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho, akawuyobora, mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose.


Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose.


Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango.


Bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana.


Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma.


«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»


Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru.


Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ’Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga.


Arongera ati «Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data.»


Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.


Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.


Igihe abana bataravuka, nta cyiza cyangwa ikibi barakora, kugira ngo umugambi w’Imana ukomeze ushingire ku butore,


Nuko rero, si iby’umwete cyangwa ubushake by’umuntu, ahubwo ni iby’Imana igira impuhwe.


uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose.


Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.


Bityo ku bwacu tukaba nta cyo dushobora kwiratana kidukomotseho, kuko ubushobozi bwacu buturuka ku Mana.


Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,


Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,


Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,


Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.


Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa.


Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose,


Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen!


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan