Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 bose bamwogeze mu ruhame, bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani, ngo biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 bose bamwogeze mu ruhame, bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani, ngo biheshe Imana Se ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:11
30 Iomraidhean Croise  

Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!»


Wankijije abanzi banjye, ndetse umpa guhashya abansembuye, kandi unkiza abantu b’abanyarugomo.


Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.»


Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru;


None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani.


Icyakora benshi, ndetse no mu batware baramwemeraga, ariko kubera Abafarizayi ntibatinyuke kubyemeza, banga gucibwa mu isengero,


Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we.


Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu.


Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana.


Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we.


Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo,


Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!»


kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje.


Ababyeyi be bavuze batyo babitewe no gutinya Abayahudi, kuko Abayahudi bari babyumvikanyeho ko umuntu wese uzemera ko Yezu ari Kristu, bazamuca mu isengero.


Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose.


Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.»


Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye— uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.»


Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima.


Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe».


Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati «Yezu arakaba ikivume», nk’uko nta wavuga ngo «Yezu ni Nyagasani», atabibwirijwe na Roho Mutagatifu.


Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru.


kuri twe habaho Imana imwe, ari yo Mubyeyi, byose biturukaho, ari na Yo tugana; hakabaho na Nyagasani umwe, Yezu Kristu, ari We ubeshaho byose, natwe tukabeshwaho na We.


Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.


Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo.


Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana;


Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu.


Bityo, uzatsinda na we azambara imyambaro yererana; sinzasibanganya izina rye mu gitabo cy’ubugingo, kandi nzamwishingira imbere ya Data n’imbere y’abamalayika be.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan