Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:6
33 Iomraidhean Croise  

Uhoraho azankorera byose! Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo, ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!


Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»


Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!»


Umwe muri bo witwaga Lidiya, ukomoka mu mugi wa Tiyatira, akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba, yari asanzwe asenga Imana. Nuko atega amatwi kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.


Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu.


Nari nizeye kubanza kunyura iwanyu, ngo mwongere mwishime;


Ubwo mperutse kubandikira nashakaga gukiranura ibintu, ngo hato ninza iwanyu ntababazwa n’abagombaga kuntera ibyishimo; sinshidikanya rwose ko igihe nishimye, namwe muba mwishimye.


Nishimiye ko nshobora kubiringira muri byose.


Mfite ubwoba ko, ndamutse nzanye n’abo muri Masedoniya, twasanga nta cyo mwateguye, kandi twari tubafitiye icyizere gihagije; twakorwa n’ikimwaro, ntiriwe mvuga ko namwe mwaba mugayitse.


Jyewe ndabizeye muri Nyagasani, nzi ko mutatekereza ukundi. Naho ubatera guhagarika imitima, uwo azatsindwa n’urubanza, uwo ari we wese.


Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu,


kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu,


Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira,


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.


kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa.


Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.


Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu.


Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa.


Kandi ku bwa Nyagasani ntidushidikanya ko ibyo tubategeka, mubikora mukazanabikomeza.


Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye.


Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye.


duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana.


Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa.


Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan