Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:5
23 Iomraidhean Croise  

Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga.


Niba amwe mu mashami yaratemwe, maze wowe, n’ubwo wari ishami ry’agasozi, ukahagemekwa maze ugasangizwa amakakama azamurwa n’umuzi w’umuzeti,


Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi.


Kuko ab’i Masedoniya n’abo muri Akaya biyemeje kugira icyo basaranganya n’abatagatifujwe b’i Yeruzalemu bakennye.


Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.


Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye Kiliziya zo muri Masedoniya.


None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere,


Bamwe babikorana urukundo, kuko bazi neza ko mbereyeho kurengera Inkuru Nziza.


Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Naho we, muzi agaciro ke, n’ukuntu yagokeye Inkuru Nziza hamwe nanjye nk’uko umwana agokana na se.


Nawe rero, Sizugo, mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo.


Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira.


Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro,


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.


Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan