Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:27 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

27 Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

27 Icyakora, ingeso zanyu zimere nk'uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

27 Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

27 Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:27
53 Iomraidhean Croise  

Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.


Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza, umugi ucinyiye cyane.


Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!


kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza.


Nzabashyiramo ibitekerezo bimwe n’imico imwe, mbatoze kunyubaha iteka ryose, bitume bagira ihirwe, bo n’urubyaro rwabo.


Yezu amenye ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yabyaye amahari irarimbuka: nta mugi, nta rugo byasubiranamo ngo bikomere.


Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima.


Hashize iminsi mike Feligisi azana n’umugore we Durusila, wari Umuyahudikazi. Ahamagaza Pawulo, maze amutega amatwi ngo amubwire ibyerekeye kwemera Yezu Kristu.


Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.


Koko rero, nta bwo nshishwa n’Inkuru Nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki.


Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera,


Imana nyitanzeho umugabo, Yo nkeza mu mutima wanjye namamaza Inkuru Nziza y’Umwana wayo: sinsiba kubibuka,


Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.» Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza.


yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana.


Kandi nzi ko ninza iwanyu, nzazana umugisha wose wa Kristu.


Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi.


Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.


Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.


n’abemeragato imana y’iyi si yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana.


Abanyuzwe n’uwo murimo bazakurizaho gusingiza Imana kubera ukuntu mwumviye Inkuru Nziza ya Kristu, banayishimire kandi ubuntu mugira bwo gusangira byose na bose.


Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu.


Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,


Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,


Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:


kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Byongeye nizeye rwose muri Nyagasani ko nanjye nzaza iwanyu bidatinze.


Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu.


Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu,


Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!


Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.


kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,


None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza.


Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.


za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe.


ufite ukwemera n’umutimanama mwiza. Hari ababiretse, maze ukwemera kwabo kurayoyoka.


Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.


birinde kwiba, ahubwo bahore barangwa n’ubudahemuka budakemangwa; bityo bazubahisha muri byose inyigisho z’Imana Umukiza wacu.


kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose.


Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro.


Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana,


Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan