Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:21
16 Iomraidhean Croise  

Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora.


yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza, byose ni ibyanyu,


Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.


N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani.


Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani.


Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.


Naho jyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu: ni wo iby’isi bimbambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho.


Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye.


Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo . . .


Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza;


kuko abandi bose bakurikira ibiri ibyabo, aho gukurikira ibya Yezu Kristu.


Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.


Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rirambwira riti «Andika: Hahirwa guhera ubu abapfiriye muri Nyagasani. Ni koko, uwo ari Roho w’Imana ubivuga. Nibaruhuke imibabaro yabo, kuko ibikorwa byabo bibaherekeza.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan