Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 N’ubwo bamwe bagenza batyo babitewe n’ishyari no gushaka kurushanwa, abandi bamamaje Kristu babitewe n’umutima mwiza koko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:15
22 Iomraidhean Croise  

Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende.


Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose.


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu Ngoro y’Imana no mu ngo, zamamaza Inkuru Nziza ya Kristu Yezu.


Filipo ni ko guterura, ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu.


Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.


maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.


naho uburakari n’umujinya ku bivumbuye, ntibumve ukuri, bakayoboka inabi.


twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki.


N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye.


Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!


Bene abo bantu ni ingirwantumwa, ni abahendanyi biyoberanyamo intumwa za Kristu.


Cyakora mfite ubwoba ko, ninza, ntazabasanga uko mbyifuza, cyangwa se ko jyewe mutazasanga meze uko munyifuza; ndatinya ko nzabasangana ubwumvikane buke, ishyari, uburakari, ubushyamirane, amazimwe, ubutiriganya, ugusuzugurana n’imvururu.


Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu.


nyamara ariko hari indyarya ziyita abavandimwe zitwihishamo ngo zitubuze ubwigenge bwacu twifitiye muri Kristu Yezu, bityo ngo zidusubize mu bucakara.


Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.


Rwose, nta watinya kubivuga, iyobera ry’ubusabaniramana rirakomeye: Kristu yigaragarije muri kameremuntu, aba intungane ku bwa Roho, arangamirwa n’abamalayika, yamamazwa mu banyamahanga, yemerwa ku isi hose, ajyanwa mu ikuzo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan