Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

14 kandi ingoyi ndiho yatumye abavandimwe benshi barushaho kwizera Nyagasani, batinyuka kwamamaza ijambo ry’Imana nta mususu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

14 Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n'ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry'Imana bashize amanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

14 Ikindi kandi izi ngoyi zanjye zatumye abenshi mu bavandimwe bakomera kuri Nyagasani, maze barushaho kuvuga Ijambo ry'Imana bashize amanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

14 Ikindi kandi izi ngoyi zanjye zatumye abenshi mu bavandimwe bakomera kuri Nyagasani, maze barushaho kuvuga Ijambo ry'Imana bashize amanga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:14
16 Iomraidhean Croise  

Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!»


avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga,


Kuba rero dufite ayo mizero, bituma tudahungabana.


Mbafitiye ubwizere buhagije, kandi muhora muntera akanyamuneza. Mu magorwa yacu yose, mpora niyumvamo ihumure, ndetse nsendereye ibyishimo.


Ni cyo gituma mbinginga ngo mwoye gucika intege mubitewe n’amagorwa ndimo mbaruhira, kuko ari yo abahesha ishema.


Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!


maze mbone kuritangaza uko mbishinzwe.


Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.


N’ubwo i Filipi twari tumaze kuhabonera imibabaro no kuhatukirwa cyane, nk’uko musanzwe mubizi, ntibyatubujije kubasanga namwe, twiringiye Imana yacu, ngo tubagezeho Inkuru Nziza yayo mu ngorane nyinshi.


Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan