Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 ku buryo byagaragaye imbere y’urukiko rukuru n’imbere ya rubanda rwose, ko ndi mu buroko kubera Kristu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:13
17 Iomraidhean Croise  

Pawulo aramusubiza ati «Byaba iby’akanya gato cyangwa se igihe kinini, ndasaba Imana ngo, uretse nawe wenyine, n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye . . . , usibye iyi minyururu imboshye!»


Bigiye hirya baravugana bati «Uriya muntu, nta kibi yakoze gikwiriye kumwicisha, cyangwa kumufungisha!»


Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!


Ngicyo rero icyatumye mbatumiza ngo tuganire. Mu by’ukuri, naboheshejwe iminyururu ku mpamvu y’amizero ya Israheli.»


Pawulo amara imyaka ibiri yose mu icumbi yirihirira, akakira abamugendereraga bose,


Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga . . .


Ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu:


mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba.


ubwo mumurwanira intambara imwe n’iyanjye, nk’uko mwabimbonanye, kandi mukaba mubinyumvaho ubu.


Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere.


Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari.


Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan