Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati «Ibyari ibya Sawuli n’inzu ye byose, mbigabiye umuhungu wa shobuja.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Umwami aherako ahamagara Siba umugaragu wa Sawuli aramubwira ati “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:9
6 Iomraidhean Croise  

Umwami aramubaza ati «Ariko se ye, Mefibosheti, umuhungu wa shobuja ari hehe?» Siba asubiza umwami, ati «Dore asigaye i Yeruzalemu, kuko yibwiraga ati ’Uyu munsi, inzu ya Israheli iransubiza ubwami bwa data!’»


Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.»


N’ubusanzwe, abo mu muryango wa data bose babarwaga mu bagomba gutsembwa n’umwami umutegetsi wanjye, nyamara wakiriye umugaragu wawe mu basangira nawe ku meza yawe. Naba ngifite kindi ki se nishingikirijeho? Ikindi nakongera gusaba umwami se kandi ni iki?»


Umwami aramubwira ati «Ni kuki ukomeza kuvuga ibyo byose? Ndabitegetse: wowe na Siba muzagabana isambu.»


Ariko umunyabuntu atekereza ibitunganye, ntagire ikindi yakora, kitari igikorwa cyiza.


Mu muryango wa Benyamini, harimo umugabo witwaga Kishi, akaba umuhungu wa Abiyeli, wa Serori, wa Bekorati, wa Afiyahi, wo mu nzu ya Benyamini, akaba umugabo w’umutunzi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan