Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y'inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:7
32 Iomraidhean Croise  

Ubwoba burabataha, babonye ko babinjije mu nzu ya Yozefu. Baribwira bati «Turazira feza bashyize mu mifuka yacu igihe duheruka ino. Baratujyanye hamwe n’indogobe zacu ngo batwiroheho, batugirire nabi, tubabere abacakara.»


Arabasubiza ati «Mushyitse umutima mu nda, ntimugire ubwoba. Imana yanyu, Imana ya so yashyize ubukungu mu mifuka yanyu. Feza zanyu nari nazibonye.» Nuko asohora Simewoni, aramubazanira.


Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja; naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda; niba ibyo bidahagije, nzongeraho n’ibindi nk’ibyo.


Rwose umugaragu wanjye yambeshyeye ku mwami, umutegetsi wanjye! Ariko rero, mwami mutegetsi wanjye, uri nk’umumalayika w’Imana, ukore icyo ubona kigutunganiye.


N’ubusanzwe, abo mu muryango wa data bose babarwaga mu bagomba gutsembwa n’umwami umutegetsi wanjye, nyamara wakiriye umugaragu wawe mu basangira nawe ku meza yawe. Naba ngifite kindi ki se nishingikirijeho? Ikindi nakongera gusaba umwami se kandi ni iki?»


Barizilayi uwo yari ashaje cyane, afite imyaka mirongo inani. Ni we kandi watangaga ibitunga umwami, ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umuntu ukomeye cyane.


Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho.


Nuko bukeye, Dawudi arabaza ati «Mbese hari uwaba yararokotse wo mu nzu ya Sawuli, ngo mubere indahemuka kubera Yonatani?»


Naho wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzamukorera, muhinge imirima ye, muzanire ibyo kurya umuhungu wa shobuja. Kandi Mefibosheti mwene shobuja, azajya arira ku meza yanjye iminsi yose.» Ubwo Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.


Nuko Siba abwira umwami ati «Umugaragu wawe azakora uko umwami, umutegetsi wanjye, abitegetse umugaragu we.» Mefibosheti rero yariraga ku meza y’umwami nk’umwe mu bahungu b’umwami.


Mefibosheti yari atuye i Yeruzalemu, kuko yasangiraga iteka n’umwami. Yaracumbagiraga kuko yari yararemaye amaguru yombi.


Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.»


Ahubwo uzagirire ubuntu abana ba Barizilayi w’i Gilihadi; bajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ineza nk’iyo ari yo bangiriye igihe nari narahunze umuvandimwe wawe Abusalomu.


Amwambura imyambaro ya kinyururu, maze Yoyakini akajya asangira na we ku meza mu gihe yari akiriho.


bati «Ibyamubayeho ni akaga rwose, ubwo yaryamye nta bwo agiteze kweguka!»


Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho;


«Icyo gihe Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yavugaga atya: Nimuce imanza zitabera kandi buri muntu agirire impuhwe n’imbabazi umuvandimwe we.


Ifunguro ridutunga uriduhe none.


kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye; kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.»


Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye.


Nyamara, mujye mutinya Uhoraho kandi mumukorere n’umutima wanyu wose, murebe ibyiza bikomeye yabagiriye!


N’aho naramuka mfuye, ntuzareke kubera indahemuka inzu yanjye, kabone n’ubwo waba ari umunsi Uhoraho azaba yarimbuye abanzi bawe uko bangana mu nsi hose.»


Gumana nanjye, witinya; kandi nihagira ushaka kugirira nabi ubugingo bwawe, ntazaba aretse n’ubwanjye. Humura rero, nubana nanjye nta cyo uteze kuba.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan