Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani, umuhungu wa Sawuli, agera kwa Dawudi. Ahageze, agwa yubamye ku butaka, aramupfukamira. Dawudi aramuhamagara ati «Mefibosheti!» Undi ati «Karame! Umugaragu wawe ndi hano!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.” Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!” Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!” Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:6
12 Iomraidhean Croise  

Ngo yubure amaso, abona abagabo batatu bamuhagaze imbere. Ababonye ava aho yari yicaye ku butaka.


Naho we abarangaza imbere, yunama karindwi ku butaka, arinda agera kuri Ezawu mukuru we.


Arakebuka maze arambona, ni ko kumpamagara, ndamusubiza nti ’Karame.’


Umwami abwira Siba, ati «Kuva ubu, ibintu byose bya Mefibosheti ni ibyawe.» Nuko Siba aravuga ati «Dore mpfukamye imbere yawe! Nkomeze kukubaho umutoni, mwami mutegetsi wanjye.»


Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho.


Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.


Umwami aherako amwohereza kumushaka kwa Makiri mwene Amiyeli, i Lodebari.


Umuhungu wa Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika.


Mwene Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika.


Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora.


Nuko Abigayila akirabukwa Dawudi, amanuka bwangu ku ndogobe, agwa yubamye imbere ya Dawudi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan