Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 9:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Mefibosheti yari atuye i Yeruzalemu, kuko yasangiraga iteka n’umwami. Yaracumbagiraga kuko yari yararemaye amaguru yombi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y'umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n'umwami iminsi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n'umwami iminsi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 9:13
7 Iomraidhean Croise  

Aramusubiza ati «Mwami mutegetsi wanjye, umugaragu wanjye yarambeshye; mu by’ukuri nari namubwiye nti ’Untegurire indogobe yanjye, kugira ngo nzamuke njyane n’umwami’, kuko jyewe umugaragu wawe ndi ikimuga.


Ubwo hakaba hakiriho umwana wa Yonatani mwene Sawuli wari wararemaye amaguru yombi. Yari afite imyaka itanu ubwo inkuru y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani yavaga i Yizireyeli. Umurezi we ni bwo yamuteruye kugira ngo ahunge, maze kubera kwihuta, umwana yitura hasi maze agumya gucumbagira atyo. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.


Mefibosheti na we yari afite umwana w’umuhungu witwa Mika. Kandi n’abari mu rugo rwa Siba bose, bari abagaragu ba Mefibosheti.


Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.»


Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»


Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho;


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan